Imikino

Uburyo bwo gusezerera ubukene buciye Rayon sports mu myanya y’intoki

April-22
13:56 PM 2017

Nubwo Rayon Sports yari yarahiye ko ishobora kwishyura ibitego bibiri yari yaratsinzwe mu mukino wa mbere wabereye muri Nigeria, aho umutoza Masudi Juma yari yaravuze ko ashobora gukora nk’ibyo Barcelona yakoreye Paris Saint Germain, ariko birangiye amahirwe yo kwegukana miliyoni 200 ayoyoka.


Nubwo muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera wari witabiriwe n’abantu benshi ndetse ukihariwe na Rayon sport mu kibuga, ariko umunyezamu wa Rivers United Sunday Rotimi yabaye ibamba akuramo imipira yabazwe bituma umukino urangira aya makipe yombi anganya 0-0.

Muri uyu mukino byagaraye Rivers united, yo muri Nigeria yari ifite abana bari bayishigikiye by’umwihariko aba APR FC dore ko banagaragaye bari ku myitozo yayo yakoreye kuri Stade Amahoro. Nubwo ku munota wa 57, kapiteni wungirije wa Rivers united Nweke Ifeanyi yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Nshuti Dominique Savio Rayon sport ntiyigeze ibyaza ayo twakwita nk’amahirwe umusaruro.


Kanyamayayi na Nova Bayama, bakwirakwiza ibintu ku murongo w’ikibuga/ifoto Ruhagoyacu

Ikindi kintu gitunguranye cyabonetse kuri stade Amahoro mbere y’umukino hagaragaye ibisa n’ Amarozi aho Kanyamayayi wa Rayon Sports aherekejwe na Nova Bayama, babanje gukwirakwiza ibintu ku murongo w’ikibuga kugeza bageze mu izamu, gusa umugabo w’umunyanigeria yaje kubimenamo amazi.


Kurundi ruhande ariko n’uyu mumunyanigeria yabizimije/ifoto: Ruhago yacu

Rayon nk’ikipe ikinda guhura n’ibibazo by’ubushobozi bushingiye ku mafaranga yabuze amahirwe akomeye yari kuyifasha nibura kugira ibibazo by’ingenzi ikemura iyo igera mu matsinda aho yari kuzahabwa amadorali angana n’ibihumbi 275 arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda, yari guhabwa iyo ibasha gusezerera Rivers United.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza