Imikino

Ubufaransa: Umukinnyi wa Tennis yirukanwe mu irushanwa azira gusoma umunyamakuru (Video)

May-31
17:47 PM 2017

Umukinnyi wa Tennis mu gihugu cy’ubufaransa yirukanwe mu irushanwa rya French open azira gusomana n’umunyamakuru.

Inkuru dukesha France24 iravuze ko Maxime Hamou nimero ya 287 ku isi mu mukino wa Tennis yirukanwe muri French open azira ko ubwo yari arimo gukorana ikiganiro kuri televiziyo ya Eurosport, byamwanze munda akurura Mary Thomas (umunyamakurukazi warimo kumubaza ibibazo) aramusoma inshuro ebyiri zikurikiranya.

Nyuma ashoje gusubiza ibibazo arongera aramusoma. Uyu mugabo biravugwa ko usibye guhagarikwa muri iri rushanwa ashobora guhabwa ibindi bihano n’ishyirahamwe rya Tennis mu gihugu cy’Ubufaransa.

FFT ishyirahamwe rya Tennis mu Bufaransa ryavuze ko Maxime agomba gutanga ibisobanuro kuri iyo myitwarire yagaragaraje kuri Televiziyo.

Umuvugizi w’ishyirahamwe rya Tennis yagize Ati”ubuyobozi bwa French open bwahisemo kumuhagarika kubera imyitwarire ye kuri uriya munyamakurukazi, ariko agomba no gutanga ibisobanuro birambuye kuri iriya myitwarire ye”

Umuvugizi wa Eurosports we yavuze ko bicuza cyane kubera kiriya gikorwa ko ndetse batari biteze imyitwarire nkiriya.


Irebere Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza