Imikino

U Rwanda rugiye kwakira ihuriro mpuzamahanga ry’abagore bakina imikino olempike

July-08
07:41 AM 2017

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu n’ubuyobozi bwa Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC). Ritangaza ko u Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi forum kubera ko ari urwa mbere kw’isi mu kugira umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko.

Iyi forum izaba igamije gushishikariza no gutera umwete abari n’abategarugori kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo mubihugu bya Afrika ndetse na Asia. Ikazabera i Kigali muri Kanama kuva tariki ya 9 kugeza11 muri uyu mwaka.

Félicite Rwemarika ukuriye football y’abagore mu Rwanda akaba ari nawe Vice president wa RNOSC niwe wahawe igihembo nyafurika umwaka washize wa 2016 nk’umugore wateje imbere imikino na International Olympic Committee. IOC kandi ikaba yaremeje urwanda nk’igihugu cya mbere cyongereye umubare w’abari n’abategarugori muri sports, abasifuzi n’abatoza kuva mu mwaka wa 2012 ubwo urwanda rwiyemezaga ko ruzagera kuri 30% by’abagore bakora siporo.

Ihuriro ry’uyu mwaka rikaba ryitezweho ko rizahuriza hamwe ingamba n’uburyo hakwifashishwa sport murwego rwo gushishikariza no kongera umubare w’abagore bajya mu nzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo.

IOC ikaba imaze imyaka isaga 20 ishishikariza abagore gukora sport, ishinga comite za Olympic mu bihugu, inasaba International federation (IF) gufasha abagore gukora sport. Ubu noneho ikaba igiye no gutangira ubukangurambaga ku bagore ko bakwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo niz’ubuyobozi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza