Imikino

Tombora ya Champions League na Europa yamenyekanye

April-22
10:28 AM 2017

Aya makipe yari aheruka guhurira ku mukino wa nyuma wa chamipons y’umwaka ushize aho Real Madrid yacyegukanye.

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzahuza Real Madrid na Atletico Madrid uzaba tariki 2 Gicurasi ku kibuga cya Santiago Bernabeu naho Juventus ibanze kwakirwa na AS Monaco mu Bufaransa ku munsi ukurikiyeho.

Imikino yo kwishyura izahuza aya makipe iteganyijwe kuba tariki ya 9 na 10 Gicurasi ari nabwo hazamenyekana naho amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki 3 Kamena 2017, ku kibuga cy’ikipe y’igihugu ya Pays de Galles, mu Mujyi wa Cardiff.

Kurundi ruhande ariko mu Europa league ho ikipe ya machester united izahura na Celta vigo yo muri espagne mu gihe Lyon yo mu bufaranga izahura na Ajaz Amsterdam yo mu buhorandi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza