Imikino

Sibomana Abdul mu nzira zo kuba umutoza wa APR FC

February-06
02:28 AM 2018

Sibomana Abdul wakiniye ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu biganiro byo kuza kuba umutoza wungirije nyuma y’uko Jimmy Mulisa yari amaze iminsi ayitoza wenyine.

Byabanje guhwihwiswa ko APR FC izazana umutoza mukuru, Jimmy Mulisa agakomeza kuba umutoza wungirije kuko ari nayo masezerano yabanje guhabwa akigera muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basuye APR mu myitozo yakoreraga i Shyorongi, Jimmy Mulisa yatangaje ko yisabiye ubuyobozi bwa APR FC kuzana Sibomana Abdul wamenyekanye nka Sibo Abdul akaza kuba umutoza wungirije.

Yagize ati “ngira ngo bari mu biganiro n’abayobozi [ba APR FC], ni ugutegereza umuntu arebe aho bizagera. Ni njyewe wamupropoje. [wamutanze nk’umukandida]”

Biramutse bigenze neza, Sibo Abdul yazafasha Jimmy Mulisa mu mikino ya CAF Confederations Cup aho APR FC izatangira ikina na Anse Reunion yo muri Seychelles.

Uyu mugabo wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, akanakina imbere ari mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri APR FC yanabereye kapiteni mu ntangiriro z’iki kinyejana cya 21.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza