Imikino

Shampiyona 2016-2017: Muri Kiyovu Sport ni ukuzamura abakinnyi bakiri bato

August-18
08:56 AM 2016

Kiyovu sport nk’imwe mu makipe afite ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, abakunzi bayo bamaze igihe banyotewe kongera gutwara byibura kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda. Mbere yuko Shampiyona itangira Kiyovu Sport yatakaje umutoza wayo Yves Rwasamanzi wagiye muri APR FC, iha akazi k’ubutoza Kanamugire Aloys.

Ubwo Yeejo.rw yasuraga ikipe ya Kiyovu Sport, mu myitozo hagaragara abakinnyi bashya benshi ndetse bigaragara ko bakiri bato, mu gushaka kumenya gahunda iyi kipe ya Kiyovu ifite kuko bigaragara ko yahinduye umurongo, twegereye umutoza Kanamugire Aloys nuko atubwirako ubu ikipe ya Kiyovu sport yahinduye umurongo igiye gukomeza gahunda yayo yo gutegura abakinnyi bakiri bato bakazaba abakinnyi beza mu myaka iri imbere.

Kumva iyi gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato akaba ari nabo bakina Shampiyona ku ikipe nka Kiyovu Sport bisa naho bizagorana kuko usanga iteka bashaka intsinzi nuko umutoza Kanamugire atubwirako ari gahunda bumvikanye ni ubuyobozi kandi ko kuri we kuzamura no gutoza abakinnyi bakiri bato ni akazi amenyereye kandi akunda, ngo arashaka kwigisha abakinnyi byinshi bakajya bakina umupira bawuzi nkuko yigisha abatoza.

Kuruhande rwa bamwe muri abo bakinnyi bashya bakiri bato Kiyovu Sport izifashisha batubwiyeko bishimiye kuba muri Kiyovu kandi ko nabo babonye amahirwe yo kwiga no gukina umupira w’amaguru bakiri bato, ngo bazakoresha imbaraga zabo zose, gusa bamwe mu bafana ba Kiyovu Sport ntibakozwa ibyo kuzana abakinnyi bakiri bato.

Kiyovu Sport umwaka ushize wa Shampiyona yawusoje iri ku mwanya wa gatandatu, uyu mwaka wa Championat igiye kuwukina itari kumwe ni umwe mubakinnyi bayifashije mu myaka ishize Fitina Ombalenga wereke muri Slovakie mu ikipe ya Topoľčany.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza