Imikino

Ronaldo yongeye gufasha Real Madrid gukora ibidasanzwe

December-17
01:30 AM 2017

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Real Madrid ni yo yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe(Club Word Cup 2017) nyuma yo gutsinda k’umukino wa nyuma ikipe yo muri Brazil ya Gremio Porto Alegre 1-0, ika ba icyisubije nkuko byagenze kuri Champions league ikaba inaba ikipe yambere ibikoze.


Ronaldo yahesheje insinzi Real Madrid ku mupira w’umuterekano

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Zayed Sports City Stadium i Abou Dhabi muri Lrta Zunze Ubumwe za Abarabu. Muri uyu mukinio igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 53 gitsinzwe na Christiano Ronaldo nicyo cyatumye iyi kipe yukaba amateka yo kwisubiza iki gikombe kandi ikaba inanganya na FC Barcelona umubare w’ibi bikombe dore ko zombi zifite ibi bikombe inshuro inshuro eshatu kuva cyatangira guhatanirwa mu 2000.


Ikipe ya Real Madrid yishimiye cyane kwandika aya mateka

Tubibutse ko mbere y’uyu mukino hari habanje guhatanirwa umwanya wa 3 wegukanwe n’ikipe yo muri Mexique ariyo Pachuca yanyagiye ikipe yo mu barabu ya Al-Jazira, ibitego 4-1.


Umuzamu ntiyamenye uko byagenze

Perezida wa Madrid, Florentino Perez, Diego Maradona na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino bakurikiranye uyu mukino.

Perezida wa Real Madrid Florentino Perez na Giani Infantino uyobora FIFA bitabiriye uyu mukino.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza