Imikino

Rayon sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abayobozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

April-10
03:42 AM 2017

Muri iki gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda Rayon Sports yifatanyije n’ababuze ababo inashyira ahagaragara urutonde rw’abari abakinnyi n’abayobozi bayo byamenyekanye ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Abakinnyi bagera ku icyenda, abayobozi mu nzego zitandukanye 12 ni bo bamaze kumemenyekana ko bishwe muri Jenoside nkuko Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon sport yatangaje.

Urutonde rw’abakinnyi n’ abayobozi ba Rayon Sports bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside ni uru rukurikira

Abakinnyi:

1. Kalisa Innocent

2. Kayombya Charles

3. Munyurangabo Longin

4. Buregeya Anastase (Masaka)

5. Hatangimana Abba

6. Kamali Francois

7. Mugwaneza Wellars

8. Murekezi Raphael (Fatikaramu)

9. Gakwaya Theodate

Abayobozi babaga muri komite ya Rayon Sports

1. Ramutsa Marcel

2. Mujejende Benoit

3. Gatera Carpophore

4. Rutagambwa Janvier

5. Ngizwenayo Anatole

6. Gatari Vianney (Terrible)

7. Niyongira Justin, Viateur

8. Kayombya Selesi

9. Ntaganira J.Pierre

10. Rulinda Ignace

11. Mutaganda Fidel

12. Gasana Oscar

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza