Imikino

Rayon Sports vs Etincelles: Amarozi akomeje gutafa indi ntera muri ruhago y’u Rwanda

January-16
14:16 PM 2017

Wari umukino w’umunsi wa cumi na gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere m’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League), ariko Rayon Sports Fc ntiyabashije nkubona amanota atatu imbumbe cyo kimwe na mugenzi wabo bakinaga ari we Etincelles.

Ni umukino wagaragayemo gusatira cyane k’uruhande rwa Rayon Sports yashakishaga igitego cy’intsinzi ariko Etincelles nayo igerageza kwihagararaho cyane ko nayo ari ikipe ifite abakinnyi bamenyereye shampiyona ya hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse ikanagira umutoza umaze kugira ubunararibonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ari we Ruremesha Emmanuel.

Gusa hagati m’umukino hagiye hagaragaramo ibintu byo gutinza igihe k’uruhande rwa Etincelles benshi wasangaga babyinubira kubera uburyo bibishya umukino, ariko kandi hanagaragayemo udushya dutandukanye k’umunyezamu wa Etincelles Rukundo Protegene (Taiga), aho yigeze gukuramo gants akazishyira hasi akavuga ko atongera gukina atabonye izindi ze zari zibwe n’abataramenyekana kugeza ubu.

Amarozi yongeye gushyirwa mu majwi na Ruremesha.

K’umunota hafi wa 78 w’umukino nibwo gants Taiga yari yashyize inyuma mu izamu rye yaje kuzireba arazibura ahita abwira umusifuzi ko adasubira mu kibuga zitabonetse ndetse binamuviramo kwerekwa ikarita y’umuhondo ndetse binatuma umukino uhagarara umwanya utari muto ariko birangira abakinnyi ba Etincelles bongeye kwemera gukina, gusa nyuma y’umukino abatoza bombi (Masudi na Ruremesha) bagarutse ku byabereye mu kibuga bamwe bemeza ko ari amarozi.

Ruremesha umutoza wa Etincelles we ngo ababajwe nuko bikomeje gufata indi ntera kandi ari nako bikomeza kwangiza isura y’u Rwanda, ati “ Umwana yagiye ajya inyuma, Rayon Sports yo yumvaga ko yananiwe gutsinda kubera gants zari mu izamu, abakinnyi ba Rayon Sports bari kuri bench nibo babwiye umwana ngo agende afate gants z’umuzamu azijyane, hari aho bizagera noneho akaba yanamukomeretsa navuga ko birababaje ni ibintu abantu bakwiye guhagurukira, ikintu kibabaje ni naya makipe makuru ari kugenda abyinjiza mu bana bakiri bato ibi bibaye ninako i Huye byagenze nabwo hakoreshejwe abana kujya gukura ibintu mu izamu, ntago bikwiye”.

K’uruhande rw’umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports we yemeza ko igihe cyongewe ku minota mirongo icyenda yagenwe y’umukino kitari gihagije bitewe nuko ngo umuzamu wa Etincelles yatakaje iminota myinshi hakongerwaho mike, ariko kandi agaruka ku byagagaye k’umuzamu Taiga akuramo gants akemeza ko ngo we yigisha umupira w’amaguru kandi ibyabaye atabibonye.

Masudi ati “ Gute se umuzamu yafata ama gants akayujugunya mwabibonye mwese, yafashe nk’iminota nka makumyabiri yayataye hasi umusifuzi yongeje iminota itanu yonyine mu minota igera muri makumyabiri njyewe nigisha umupira ntago nigisha ibyo bindi niba we ari byo yigisha ni ibimureba njye ntago bindeba, ntago naba ndi gutekereza aho igitego kiva ngo mbone umwanya wo kureba ibyo bindi njye ntabyo nabonye pe, gants se ziramfasha?, njye se ninjye ugomba gushinjwa ibyasigaye mu izamu?, njye ndi muri Rayon Sports ngo nyitoze itsinde”.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko nta yabashije gutsinda indi banganyije 0-0 binatuma icyinyuranyo hagati ya Rayon na APR gisigara ari amanota atatu gusa mbere yuko bahura ku itariki ya 21 Mutarama 2017.

Umwana watwaye Gant z’umuzamu yaje gufatwa

Amafoto: Internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza