Imikino

Rayon sport yasaruye akayabo ku mukino wayo na Rivers united

May-02
05:04 AM 2017

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier avuga ko aya mafaranga ari ayabonetse yose hatabariwemo ibyishyurwa nk’amafaranga y’ikibuga n’ibindi. Yagize ati”aragera kuri miliyoni 33, utarakuramo ibigomba kuvamo byose, bivuyemo hasigara nka miliyoni 23 cyangwa miliyoni 22 gutyo”.

Nu bwo Rayon siporo yasezerewe inaniwe kwishyura ibitego 2 ku busa yari yatsindiwe muri Nigeria, mu kino wabereye kuri Stade amahoro i Remera kuwa 22 Mata 2017 yabashije gukuramo amafaranga atubutse azanayifasha mu bikorwa byayo.

Rayon sport ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona kuri uwo mukino, itike y’amafaranga make yari iy’ibihumbi 2000, naho iya menshi ari 20000.

Src: Umuryango

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza