Imikino

Rayon sport yahiriwe na Tombora muri CAF

March-21
09:15 AM 2017


Rayon sport ngo yatomboye neza

Iyi tombora yabereye ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, i Cairo mu Misiri aho Rayon sports ihagarariye u Rwanda yatomboye ikipe ubu iri mu myanya itatu ya nyuma muri Champiyona ya Nigeria, iyo ni Rivers United yo muri iki gihugu dore ko mu makipe 20 kuko iri ku mwanya wa 17 n’amanota 14 mu mikino icumi, ikaba irushwa na Plateau United iyoboye urutonde amanota 11.

Rayon sport igeze aha nyuma yo guzerera Al Wau Salaam yo muri Sudan y’epfo na AS Onze Createurs yo muri Mali mu majonjora yateye mpaga kubwo guhagarikwa kw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Rivers United izahangana na Rayon

Iyi kipe izahura na Rayon sport imaze umwaka umwe gusa ibayeho ikaba ije muri iki cyiciro nyuma yo gusezererwa na Al Merreikh Omdurman yo muri Sudan muri CAF Champions League.

Andi mahirwe Rayon sports ifite ni uko umukino ubanze uzabera muri Nigeria uwo kwishyura ukabera i kigali. Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba tariki 6 Mata uwo kwishyura ukaba tariki 15 Mata 2017.

Uko andi makipe yatomboranye

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza