Imikino

(Ntibisanzwe) Miss Rwanda 2017: Umuhinzi mworozi yabaye umukemurampaka (Judge)

January-22
07:49 AM 2017

Amajonjora yo gutoranya ba Nyampinga bazahatanira intara y’Amajyepfo byakomereje i Huye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Mutarama 2017 aho umuhinzi mworozi yari yagizwe umukemurampaka.

Umubyeyi Nyirabahire Venansiye ni umuhinzi n’umworozi w’icyitegererezo mu karere ka Huye. Nyirabahire ufite ubunararibonye mu buhinzi n’ubworozi yari yashyizwe mu kanama nkemurampaka ko kujonjora Nyampinga uzahagararira intara y’amajyepgo

Nyirabahire byagaragaraga ko byamutonze kuba mu kanama nkemurampaka yafashe indangururamajwi ngo atangaze abatsinze maze ahita ahumuriza abakobwa 4 bitabiriye amajonjora ababwira ko bose batsinze ’Pass’ .

Mu bakobwa 11 bari biyandikishije I Huye,bane gusa nibo bujuje ibisabwa cyane cyane uburebure bwa metero imwe na mirongo irindwi .

Ubusanzwe uyu mwaka muri Miss Rwanda 2017 akanama nkemurampaka kaba kagizwe na Mike Karangwa,Rwabigwi Gilbert ndetse bafatanije nundi umwe wo muri ako karere amajonjora aba yabereyemo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza