Imikino

Ntago ndi muri APR FC nk’umukinnyi gusa ndi ni umuyobozi, nasinyiye ubuzima bwose – Kapiteni Ngabo Albert

August-17
09:51 AM 2016

Kapiteni mushya wa APR FC yemezaga ari n’umuyobozi w’iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Ngabo Albert umaze imyaka igera kuri 8 yose muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda kuko yayigezemo mu mwaka wa 2008, we yemeza ko muri icyo gihe cyose amazemo hari byinshi yigiyemo nka amasomo ariko akanavuga ko uretse kuba ari umukinnyi ngo ari n’umuyobozi muri iyo kipe.


Ngabo Albert ashyikirizwa igikombe cya shampiona umwaka wa 2015-2016

Ngabo yagize ati “ Ntanubwo navuga ngo ndi umukinnyi gusa ndi n’umuyobozi”, Ngabo akaba avuga ko yasinye amasezerano y’ubuzima bwe bwose muri APR FC mu gihe agikina mu Rwanda, ngo ntayindi kipe ateze kuzakinamo uretse APR FC. “ Njyewe mu kipe ya APR FC nayisinyemo burundu uretse wenda Imana ibishatse nkajya gukina hanze y’u Rwanda ariko mu gihe nyiri mu Rwanda nta yindi kipe nakinira uretse APR FC .”

APR FC ni ikipe ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda ikaba ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ikipe ifite ibikombe byinshi bya shampiona kuko ifite ibikombe bigera kuri 16 yatwaye hagati ya 1995 na 2016 ikaba ifite ibkombe by’Amahoro bigera kuri 13 yatwaye hagati ya 2002 na 2014, ikaba yaratwaye ibikombe bya Cecafa bigera kuri 3 yatwaye hagati ya 2002 na 2010. Iyo kipe y’ingabo ikaba ikomeje kugenda yiyubaka m’uburyo butandukanye ariko yubakira ku bana b’abanyarwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza