Imikino

Ntacyo wakora uhanganye na Rayon Sports na APR – Ndori Jean Claude

October-31
17:45 PM 2016

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya As Kigali bemeza ko ntaho wagera uhanganye n’amakipe abiri y’ibigugu hano mu Rwanda.

Wari umunsi wa gatatu wa Azam Rwanda Premier League usize Rayon Sports yiboneye amanota atatu ikuye kuri As Kigali ku ntsinzi y’ibitego 2-0 byatsinzwe na Pierrot na Nahimana Shassir, abasore bombi bavuka i Burundi ndetse bakaba na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Intamba k’Urugamba (Ikipe y’igihugu y’i Burundi).

Ni umukino wagaragayemo gushyamirana cyane ku bakinnyi b’amakipe yombi, guhangana cyane ku makipe yombi ndetse ukongeraho n’abafana ubwabo yaba aba Rayon Sports n’aba As Kigali mu buke bwabo bagaragaje kwihagararaho bahangana n’aba Rayon Sports, benshi icyo bagiye bagarukaho ni imisifurire ndetse bamwe bakanavuga ko umukino nk’uyu uri kuri uru rwego uba ugomba gusifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga kugira ngo hirindwe ibikurikra umukino nyuma benshi usanga bahuriza k’ubushobozi buke bw’uwawusifuye.

Wari umukino wa gatatu uhuje umutoza Masudi Djuma na Eric Nshimiyimana, uwa mbere bahuriye i Muhanga m’umukino w’igikombe cy’Amahoro muri ½ cy’irangiza Rayon Sports itsinda As Kigali 3-2, undi mukino baherukaga gukina ni uwa gicuti Rayon Sports itsinda As Kigali 2-0, ibitego byombi byatsinzwe na Mussa Camara umusore uvuka mu gihugu cya Mali, undi ni umukino wari uw’umunsi wa gatatu wa Azam Rwanda Premier League Rayon nabwo yiboneye amanota atatu avuye kure ndetse uwo mukino unateza urunturuntu hagatoi y’abakinnyi b’impande zombi. Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya As Kigali ntibanyuzwe n’imisifurire aho bavuga ko ngo bigoye guhangana na Rayon na APR kandi zpse ari ikipe z’ibirwa n’abasifuzi.

Ndori Jean ni umunyezamu wa As Kigali utishimiye imisifurire, mu magambo ye ati “ Camara araje amfata akaboko aranshikuza ballon yikubita hasi arbitre abireba yanga gusifura nonese tuzakore iki tuzakina uwuhe mupira se niba Rayon Sports ibogamiwe n’abasifuzi APR akaba ari uko nonese byagenda gute, ayandi makipe se bizagenda gute?, natwe ntago tuzi amaherezo”.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi.
Rayon Sports :
1. Mutuyimana Evaliste
2. Manzi Thierry
3. Munezero Fiston
4. Nzayisenga Jean d’Amour
5. Irambona Eric
6. Niyonzima Olivier (Seif)
7. Manishimwe Djaber
8. Kwizera Pierrot
9. Mussa Camara
10. Nahimana Shassir
11. Nshuti Savio Dominique

As Kigali :
1. Ndori Jean Claude
2. Bishira Latif
3. Nshutinamagara Ismaire (Kodo)
4. Ntwari Evode
5. Iradukunda Eric
6. Kubwimana Cedric
7. Tuyisenge Pekeyake
8. Murengezi Rodrigue
9. Ndahinduka Michel
10. Ntamuhanga Tumaine
11. Sebanani Emmanuel Crespo

Uko umunsi wa gatatu wa Azam Rwanda Premier League urangiye:

Rayon Sports 2-0 As Kigali
Etincelles 0-1 Musanze
Amagaju 0-2 Police Fc
Pepiniere 0-3 Kirehe Fc
Sunrise 2-0 Marine Fc
Kiyovu 1- 4 Gicumbi
APR Fc 3-1 Mukura VS
Bugesera 0-0 Espoir

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza