Imikino

Ndoli yivuyemo ku mugambi afitiye abazamu bari mu ikipe y’igihugu.

January-13
06:00 AM 2018

Umukinnyi wo mu izamu Ndoli Jean Claude ubarizwa muri Kiyovu Sport yatangaje ko yagiye muri iyi kipe afite umugami wo guhigika abazamu bamaze gufata umwanya uhoraho mu mavubi y’u Rwanda.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yahagaritse gukina nk’igihe cy’ukwezi mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2016/2017, nyuma gato agaragara muri Kiyovu Sport ari naho ari kwitwara neza.

Uyu mugabo avuga ko kugaruka muri Kiyovu yari afite intego yo kuzahigika abazamu bose mu kwezi kwa gatatu agakina imikino yogushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2019.

Yagize ati “Ikintu cyatumye njya muri Kiyovu, nashakaga gukora cyane, ngize amahirwe nsangayo Kasa (Mbungo Andrew) kandi nzi ko akoresha. Intego yanjye yari ukazakina umukino wa Cote d’Ivoire mukwa gatatu. Nari mbizi ko ntashobora gukina CHAN ariko mfite intego y’umukino wa Cote d’Ivoire. Burya iyo uzi gukina wisuzumira ku bantu bazi gukina.”

Uyu mugabo ufite abana bane, avuga ko muri iyi minsi ari gukinisha ubwenge cyane ugereranyije no gukinisha imbaraga nyinshi.

Ndoli Jean Claude umaze kwinjizwa ibitego bike mu mikino 10 ya shampionat amaze gukina muri Kiyovu Sport ndetse hari bamwe batemeranya n’abahamagaye ikipe y’igihugu bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 31 ari we muzamu mwiza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza