Imikino

Natwe dufite ubushobozi bwo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano m’u Rwanda– Sother Kayumba

January-10
07:19 AM 2017

Ikipe ya As Kigali ni imwe mu makipe yatangiye atitwara neza ariko kugeza k’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere m’u Rwanda ntawe ushidikanya ko ubu nabo bishoboka ko banatwara igikombe kimwe mu bikinirwa m’u Rwanda ari byo Igikombe cy’Amahoro, n’igikombe cya shampiyona mu gihe amakipe nka APR Fc, na Rayon Sports Fc ziyiri imbere zaba zirangaye.

Myugariro w’ikipe y’Umujyi wa Kigali ari yo As Kigali ari we Kayumba Sother ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikipe ye kwitwara neza aho kugeza ubu bicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

Uyu akomeza yemeza kandi ko abantu bagomba kumva kandi bakemera ko igihe cya As Kigali Fc cyo gutwara ibikombe ari iki, ati “Nicyo kintu mugomba no kujya mutekereza kuri As Kigali cyane yaba mu buryo bw’abafana, mu buryo bw’abareba umupira cyangwa abantu bawusesengura.
Ubu As Kigali ntago ari ikipe izajya ireberera izindi kipe zitwara ibikombe,As Kigali noneho ni ikipe igomba guhatanira bigikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro”.


Kayumba Sother ahanganye n’umukinnyi wa Mukura VS wambaye umukara

Kayumba kandi ni umwe mu bamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali nkuko nawe abyiyemerera, ati “ Nibyo koko habayeho ibiganiro n’abayobozi ubu ndi umukinnyi wa As Kigali mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere”

Uyu myugariro akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko utakunze kubona amahirwe yo kubona umwanya wo kugera mu kibuga mu bakinnyi 11 babanzamo.

AS Kigali ni imwe mu zazanye abakinnyi bakuru batandukanye bamenyereye shampiyona y’u Rwanda kugira ngo barebe ko bakomeza guhangana n’amakipe ahora asimburana gutwara ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda (APR,Rayon Sport), harimo Ndori Jean, Nshutinamagara Ismaire (Kodo), Ntamuhanga Tumaine, Michel Ndahinduka, Mubumbyi Bernabe, aba bose bakaba baravuye mu kipe ya APR FC utibagiwe na Kabange Twite wayiciyemo aba bose baje byitezwe ko bazafasha iyi kipe kwigaranzura ibyo bigugu by’amakipe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza