Imikino

‘’Natanze ubuzima bwanjye ngo nzabe ikirangirire cy’ ibihe byose muri Marato’’, Nyirarukundo Salome

October-21
11:50 AM 2016

Nyirarukundo Salome ni umunyarwandakazi wambere wegukanye umudari wa zahabu ku nshuro ebyiri zikurikiranye mu myaka ibiri ishize mu irushanwa ryo kwiruka (Marathon) mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba.

Ku myaka 18 Y’ amavuko, yahawe igihembo cya miliyoni 3 z’ amashilingi ya Tanzania angina na miliyoni 1.1 y’ amafaranga y’ U Rwanda nyuma yo kwiruka ibirometero 21.1 by’ uburebure mu isaha imwe n’ iminota11 n’ amasegonda 34 (Dar-es-salaam Rotary half Marathon).Muri Gicurasi ni we wenyine watsindiye umudari wa bronze i Kigali (International Peace Half Marathon).



Salome yabwiye Times spots ko yanejejwe cyane no gutsinda irushanwa ku kinyuranyo cy’ iminota itatu yarushije uwamukurikiye kandi ko binamuha icyizere cyo kuzarenga mu bihugu 5 by’ aka karere akazegukana n’ andi marushanwa akomeye hirya no hino ku isi. Ati’’ nkunda umukino wo kwiruka kandi natanze ubuzima bwanjye ngo nzabe uw’ ibihe byose muriMarato, kubera ko iyo ushaka kugera ku nsinzi, ugomba gukora cyane, ukitanga wese, ukita kucyo ugambiriye kandi ugashikama’’.


Salome uvuka mu Karere ka Rutsiro yagiye mu irushanwa ryabaye muri Kamena, 2016,ryabereyei Durban muri Afurika y’epfo aho ryarangiye ari kumwanya wa kane muri metero 10.000 aho yabonye itike yo ku itabira irushanwa ry’ imikino ya Rio Olympic, 2016 nubwo ryarangiye ari ku mwanya wa 27 muri 35 baryitabiriye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza