Imikino

Muri Kiyovu no muri Rayon Sports ntago nigeze nirukanwa – Kanyankore Yaounde

August-03
08:01 AM 2016

Umutoza mushya wa APR Fc aremeza ko Rayon Sports na Kiyovu nta nimwe yigeze imwirukana ubwo yazitozaga.

Kanyankore Yaounde ubwo yerekwaga itangazamakuru nk’umutoza mukuru wa APR Fc hari ibyo itangazamakuru ryifuje ko arisobanurira ubwo yari agitoza amakipe nka Rayon Sports na Kiyovu byavugwaga ko hose yahavuye yirukanwe, ariko we akabihakana, mu magambo ye ati “ Njye navuye muri Rayon na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bayoboraga ayo makipe.”


Kanyankore Yaounde umutoza mushya wa APR FC

Nyuma yayo magambo hari benshi batayafashe neza ndetse batangira no kuvuga uyu mutoza yabihenuyeho, akibyumva nawe yahise agira ikindi abivugaho ariko aganisha mu gusaba imbabazi abakunzi bayo makipe uko ari abiri ati “ Nubwo ntabashije kuba mu Rwanda cyane ariko nzi ikinyarwanda, njye ibyo navuze ni uko mva muri Rayon no muri Kiyovu ntago navuyemo nirukanwe, navuyemo kubera imikorere yabo itaranyemereraga kuguma kuhakorera, kuko ninjye wabandikiye mbasaba kundeka ngo dutandukane neza, ariko numvise hari ababifashe ukundi niba hari nakosheje mbasabye imbabazi.”

Yaounde akaba yarasinye amasezerano y’umwaka umwe, bivuga ngo azayitoza mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Ku itariki ya 26 Nyakanga 2016 nibwo ikipe ya APR Fc yahamagaje itangazamakuru ngo baryereke uko umwaka w’imikino wa 2015-206 wabagendekeye, umwaka banatwayemo igikombe cya Championnat bafite amanota 67 mu mikino 30 bakinnye yose muri rusange.

Gusa bakavuga ko nubwo batwayemo igikombe cya Championnat ariko imikinire y’ikipe yabo itabashimishije, mbese urwego berekanye ntago rwanyuze abayobozi b’iyo kipe y’ingabo nkuko byemezwa n’umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe, mu magambo ye ati “
Uyu mwaka nubwo twatwaye igikombe cya shampiona ariko imikinire yacu ntago yadushimishije niyo mpamvu twahise guhita duhindura staff yose”.

Muri uyu mwaka ariko nubwo iyo kipe y’ingabo yazanye abatoza bashya ari bo Kanyankore Yaounde na Yves Rwasamanzi na Mugisha Ibrahim nk’umutoza w’abazamu, ninako abakinnyi bamwe b’iyo kipe babonye amakipe hanze y’u Rwanda, aha wavuga nka Iranzi Jean Claude werekeje muri Slovakia muri MFK TOPVAR TOPOLCANY, Emery Bayisenge ugomba kujya muri Maroc.

Olivier Kwizera wari wabonye ikipe muri Africa y’Epfo arik ibye bikaba bitarasobanuka kugeza nanubu, Rwatubyaye Abdoul wari wasinye amasezerano muri MFK TOPVAR TOPOLCANY yo muri Slovakia ariko akaba yaranasinye andi masezerano y’imyaka ibiri na Rayon Sports nawe ibye bikaba bitarakemuka kugeza ubu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza