Imikino

Mugisha Gilbert yagize ubwiru amafaranga yaguzwe na Rayon Sports

July-18
16:14 PM 2017

Mugisha Gilbert umusore w’imyaka 21 y’amavuko wahoze akinira ikipe ya Pepinier ndetse agahamagarwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, kugeza ubu yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sports.


Mugisha Gilbert agikina mu Mavubi

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ibanga ku mafaranga yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sport kuko yaba amennye ibanga ry’akazi aho yagize
Ati”ibigendanye n’amafaranga naguzwe, mu gihe Rayon sport itarabishyira hanze nanjye ntago nemerewe kubitangaza.”

Mugisha wamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Gikundiro avuga ko yakoze cyane azamura urwego rw’imikinire ati ”Ibanga ntarindi narakoze cyane ninabyo bagendeyeho bajya kuntoranya.”

Uyu musore witwaye neza agikinira ikipe ya Pepinier FC yakinnye imikino 28 atsindamo ibitego 6.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza