Imikino

Miss Rwanda yatangaje uwo ari gufana muri Tour du Rwanda

November-14
04:55 AM 2016

Miss Rwanda Jolie Mutesi yitabiriye agace ka kabiri ka Kigali -Ngoma muri Tour du Rwanda aho yaje gutangaza uwo ashyigikiye kugeza kuri uno munota.

Aganira na radio 10 Miss Rwanda yemeje ko afana umukino w’amagare ndetse atangaza ko mu bakinnyi bose bakinira u Rwanda afana umukinnyi umwe. Yagize ati mfana Areruya Joseph kubera ubu yambaye umwenda w’umuhondo.

Areruya Joseph kugeza ubu niwe wambaye umwenda w’umuhondo dore ko agace k’uyu munsi yaje yasize abamusize k’umunsi wa mbere,

Uyu munsi umukinnyi MIss Rwanda afana yabaye uwa 10 aho anganya n’abamubanjirije amasaha abiri,iminota 12 n’amasegonda 35 dore ko k’umunsi wa mbere yari yabaye uwa gatatu aho yakoresheje iminota 4 n’amasegona 3.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza