Imikino

Minisitiri Uwacu ufana Arsenal akeneye ko iyi kipe yakora impinduka

March-13
06:08 AM 2017

Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Juliene yaba akeneneye ko mu ikipe ya Arsenan ayifanira hagaragara impinduka ku mpande zose kugirango Arsenal igaruke mu bihe byiza yigeze kugira harimo no gutwara ibikombe.

Minisitiri Uwacu ati Mfana arsenal nkuko buri wese afite uburenganzira bwo gufana ikipe cyangwa umuhanzi akunda. Arsenal ntabwo ishimishije abafana muri iyi minsi ariko ubundi umufana n’iyo ikipe yagize ibibazo ntabwo ayivaho arihangana akizera ko hari igihe ibihe byiza bizagaruka.Iyo ufana ikipe uba wizera ko ibihe byiza bizagaruka. Dukeneye impinduka haba mu bakinnyi n’umutoza no ku bandi kuko uko byagenda kose hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo abafana ba Arsenal bongere banezerwe

Ikipe ya Arsenal iheruka igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza mu mwaka wa 2004

.

Minisitiri Uwacu mu mwambaro w’ikipe afana ya Arsenal

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza