Imikino

Mexique: Agashya! Yirutse muri marato asiga imbaga yambaye ingutiya na kamambiri

May-24
04:20 AM 2017

Ku myaka 22 y’amavuko Maria lorena uturuka mu muryango uciriritse witwa Turahumara yatsinze isigawa ry’ibirometero 50 yambaye sandale gusa.

Mu gihe hano mu Rwanda NYIRARUKUNDO Salome yatsinze isiganwa rya Kigali Peace Marathon ku birometero 21,kurundi ruhande Maria Lorena Ramirez yakoze agashya yegukana isiganwa yampaye ingutiya, nta nkweto zabugenewe akoreshejeahubwo yirukanse yambaye sandale zimeze nka kamambili.

Maria Lorena Ramirez yarimo kurushanwa n’abandi bagore bagera kuri 500 baturutse mu bihugu 12, iryo siganwa ryabereye ahitwa Ultra Trail Cerrorojo ho muri Puebla mu gihugu cya Mexico.


Maria yahigitse abandi

Maria Lorena yirukaga ntabikoresho afite byabugenewe nk’abandi babigize umwuga kuko we yari yiyambariye sandale, ingutiya ndetse yiteye n’agatambaro abagore bakunda kwita esharupe nkuko binagaragara ku ifoto.

Bitewe ukuntu icyo gikorwa cyatangaje abantu benshi kw’isi byatumye Maria yamamara cyane ndetse aca n’agahigo ko kuba ariwe ubaye uwa mbere ubikoze,yerekana ko n’abagore bashoboye.

Amakuru avuga ko Maria Lorena Ramirez akora akazi ko kuragira amatungo aho buri munsi akora ibirometero biri hagati yi 10 na 15.

Maria Lerena Ramirez umwaka ushize yari yabaye uwa kabiri igihe birukaga ibirometero 100,ikindi kandi Maria nta myitozo akora nk’abandi bose babigize umwuga kuko babanza gukora imyitozo ihambaye.

BBC dukesha iyi nkuru ivugako Maria Lorena Ramirez yakoresheje amasaha 7 n’iminota 3 gusa, ahembwa amadorali 320 agera ku manyarwanda ibihumbi magana abiri mirongo itandatu n’umunani mu kwiruka ibirometero 50 naho Nyirarukundo salome yahembwe miliyoni imwe yirukanse igice cya marato ibirometoro 21.

Sangiza iyi nkuru bagenzi bawe n’incuti

Share

Ibitekerezo (1)

  1. M.I 24 Gicurasi, 05:17

    Ikibazo nuko muhimba inkuru mukaziburira namafito bijyanye, uyu utubwita ko yabaya uwa mbere urabona atahembwe 6000$ ayo ari muri 5millions Rwf

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza