Imikino

Masudi yatangaje umushahara we w’ukuri

March-25
02:44 AM 2017


Nubwo muri ubu bushakashatsi byagoranye kubona amakuru ariko hari abatoza bemeje imishara yabo abandi bigasba ko hifashishwa abayobozi b’amakipe ndetse n’abandi bayobozi ba hafi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Umutoza wa Pepiniere Muhoza Jean Paul ariwe uhembwa make ibihumbi 250 mu gihe Jimmy Mulisa wa mbere ahabwa miliyoni 2 buri kwezi nk’umutoza wa APR FC. Gusa ngo abatoza benshi bari hagati y’ibihumbi 800 na 1.5 bagatandukanira ku bindi bahabwa nk’inzu, imodoka n’ibindi.

Dore uko urudonde ruahagaze

1. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa ahabwa miliyoni ebyiri z’umushahara buri kwezi, hakiyongeraho imodoka n’inzu nk’uko bisanzwe ku batoza ba APR FC. Bivuze ko ubihaye agaciro, byagera muri miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. Ivan Minnaert

Ivan Minnaert, umutoza wa Mukura VS ahabwa umushahara w’ibihumbi bibiri by’amadolari ahwanye na miliyoni 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda, agakodesherezwa inzu n’imodoka irimo lisansi. Ugerageje kubiteranya wabiha agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Seninga Innocent

Seninga Innocent, umutoza wa Police ahabwa Miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi hakiyongeraho imodoka na Lisansi, agahahabwa inzu n’ibihumbi 100 bimufasha buri kwezi byo kugura ibyo kurya no kwakiriza abashyitsi. Muri rusange agaciro k’ibyo ahabwa kagera kuri miliyoni 2.3 buri kwezi

4. Eric Nshimiyimana

Uyu mugabo utoza ikipe ya AS Kigali ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwacu.
Aho ahabwa miliyoni 1.5 y’umushahara buri kwezi, akanahabwa imodoka imutwara, bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.7

5. Mashami Vincent

Uyu mutoza wa Bugesera ari guhabwa miliyoni buri kwezi agahabwa n’inzu hamwe na Lisansi yo gushyira mu modoka yiguriye. Muri rusange agaciro kabyo ni miliyoni 1.3

6. Mbungo Casa Andre

Amakuru ava i Nyagatare avuga ko Mbungo Casa, umutoza wa Sunrise azajya ahabwa umushahara wa miliyoni. Agaciro k’ibyo ahabwa kangana na miliyoni 1.2 y’u Rwanda.

7. Irambona Masudi Djuma

Irambona Masudi Djuma yemeje ko ahabwa miliyoni imwe y’u Rwanda

8. Kanamugire Aloys

Uyu mutoza wa Kiyovu Sports ahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda akanoreherezwa mu bijyanye n’icumbi.

9. Ruremesha Emmanuel

Umutoza wa Etincelles ahabwa amafaranga ibihumbi 800 akanahabwa itike yo kujya gusura umuryango we.

10. Jimmy Ndayizeye

Jimmy Ndayizeye, umurundi utoza Espoir FC ahabwa ibihumbi 700 agahabwa n’ibihumbi 100 byo kwishyura inzu.

11. Habimana Sostene

Habimana Sosthene, umutoza wa Musanze ahabwa umushahara w’ibihumbi 700 y’u Rwanda buri kwezi

12. Nduhirahandi Abouk Karim Coka

Uyu mugabo utoza Marines FC ahabwa ibihumbi 600 bya buri kwezi nk’uko amakuru aturuka i Rubavu yabyemeje.

13. Sogonya Hamissi Kishi

Sogonya utoza Kirehe FC abona buri kwezi umusahara w’ibihumbi 600 bya buri kwezi.

14. Okoko

Umutoza wagiye muri Gicumbi FC nyuma yo kwirukanwa muri Mukura, Okoko bivugwa ko ahembwa ibihumbi 500.

15. Pablo Nduwimana

Uyu mutoza w’Amagaju FC ahabwa umushahara w’ibihumbi 350 bya buri kwezi akazamurwa n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 ku mukino usanzwe n’ibihumbi 100 ku mikino ikomeye.

16. Muhoza Jean Paul

Uyu mutoza wa Pepiniere nawe ahembwa 250 akazamurwa n’uduhimbazamushyi dushobora kugera ku bihumbi 70 ku mikino ikomeye.
Scr: Imvaho

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza