Imikino

Masudi yatangaje uko Rwatubyaye ahagaze mu myitozo

February-14
10:27 AM 2017

Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma yo kuva muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Wau Salaam bakayitsinda 4-0 ndetse no kwakira abakinnyi bashya barimo Rwatubyaye Abdul wari waratorotse ikipe hamwe n’umunyaMali Kone .

Abakinnyi bose bakoranye imyitozo hatarimo Sibomana Abuba maze umutoza mukuru Masudi Djuma atangaza uko yabonye Rwatubyaye umukinnyi mushya wari warasinye amasezerano agahita abura

Masuti ati Rwatubyaye amaze iminsi hano nashakaga kureba urwego ariho. Ntimwabibonye se, Rwatubyaye ameze neza. Ni ukwinjira muri system. Ni ukugerageza Rwatubyaye n’abakinnyi banyuranye ejo agakinana na Thiery na Ange tugakomeza tukareba uko yitwara . Abantu barishimye iyi yari imyitozo yo kuryoshya ibintu.

Nk’uko nyirubwite yabivuze, Rwatubyaye Abdul azatangira gukinira ikipe ya Rayon Sport mu mikino Nyafurika ubwo Rayon Sport izahura na Les onze createurs yo muri Mali igihe izaba isezereye burundu ikipe ya Wau Salaam ndetse akazatangira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona ubwo Rayon Sport izakira ikipe ya Espoir FC I Kigali

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza