Imikino

Masudi yatangaje ibanga yakoresheje ngo Rayon Sport itsinde bine ku busa i Juba AMAFOTO

February-12
07:42 AM 2017

Mu mikino ibanza ya CAF Confederation Cup, Rayon Sport yari yasuye Wau Salaam yo muri Sudan y’Epfo maze iyitsinda ibitego bine kubusa kuri stade ya Juba International Stadium.

Nyuma y’umukino , umutoza masudi Djuma yatangarije TV10 ibanga yakoresheje dore ko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa
Masudi yagize ati maze kureba imikinire y’igice cya mbere, nasabye abakinnyi gusatira cyane ,babikoze neza. Mu mikino nk’iyi iyo udatsinzwe igitego biba ari byiza kandi iyo utsinze ndetse ukarenzaho ibitego bine biba bishimishije cyane.

Ramsey saley yemeje ko ikipe ye yarushijwe n’ikipe nziza nka Rayon Sport rmu gice cya kabiri kubera imikino mike dore ko na shampiyona ya Sudan y’Epfo itaratangira. Ramsey yongeyeho ko ubushyuhe bwari bwinshi ndetse abakinnyi be bananiwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza