Imikino

Masudi yatakambye : Mudufashe ubushobozi Rayon Sport ifite ni buke cyane…..

March-23
07:24 AM 2017

Ikipe ya Rayon Sport yatangiye urugamba rwo kurangiza imikino y ‘ibirarane aho igomba gukina imikino itatu munsi 8 aho ibiri igomba gusura ikipe ya Bugesera FC yatsinze kimwe ku busa na AS Kigali bizakina kuri uyu wa 25 Werurwe maze ikazakira umukino umwe wa Sunrise taliki ya 29 Werurwe 2017 ndetse ikaba yitegura kuzajya muri Nigeria gukina na Rivers United batomboranye mu mikino ibanza ya CAF Confederation Cup yo gushakisha itike yo kujya mu matsinda.

Ikipe ya Rayon Sport ikaba izasohora amafaranga menshi ariko ntayo yinjije ku kibuga kuko izakira umukino umwe gusa mbere yo kujya muri Nigeria mu kwezi kwa Mata 2017.

Umutoza Masudi Djuma akomeje gutakambira abafana n’abakunzi ba Rayon Sport gukomeza gufasha ikipe ihagaze nabi mu mikoro dore ko ngo binagoranye ko ikipe yakora umwiherero mu kwitegura umukino wa Rivers United yo muri Nigeria.

Aganira na city radio umutoza Masudi Djuma yatangaje ati Badushakire ahantu tuba ariko ndakubwiye Ubushobozi Rayon Sport ifite ni buke cyane.

Umunyamakuru yamubajije ko kubura amikoro,kugira ubushobozi buke bishobora kuba intandaro yo kutitwara neza mu myiteguro yo gushaka itike ijyana ikipe mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Masudi yakomeje agira ati aho ufite raison(ukuri) mu ruhande rumwe ariko nimba murugo udafite ikintu,abana ukabibabwira hakiri kare ngirango bariyeranja bakigomwa bakihangana. Ibihe ikipe irimo turabizi ikipe imaze iminsi myinshi idakina kandi amafaranga Rayon Sport tuyakura ku kibuga .Reba twagiye i Bugesera nta mafaranga dufite ahubwo tugiye kuyatanga,dusubire ku wa gatandatu dukine na AS Kigali ni umukino tuzakirwa na AS Kigali nibwo twari kubona amafaranga.ubwo umukino tuzakira ni umukino wa Sunrise icyumweru gitaha ku wa gatatu.
Nimba dushaka ko abafana baza kuri match yacu , il faut dukora neza muri izi match ebyili . urumva ko n’ubushobozi vraiment ndakubwiye ngo abantu bose bafasha rayon sport baze kuyifasha kuko ikeneye inkunga
.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bukomeje gukangurira abafana gutera inkunga ikipe bohereza ubufasha binyuze mu buryo bwa Mobile money ku mirongo yose y’itumanaho bakanda *699# nyuma bakohererezwa ubutumwa bubamenyeshako amafaranga yoherejwe yakiriwe.

Share

Ibitekerezo (2)

  1. jerome 23 Werurwe, 10:40

    uku ni ukuri masudi avuga nukuri rwose umuntu wese ukunda rayon nakore kuifi murakoze

    Subiza iki gitekerezo
  2. habonimana augustin+( kabeba ) 23 Werurwe, 14:08

    nivyo umusanzu wacu ni nkenegwa.eqpe siyumutoza ,siyabakinyu,siyubuyoboxi gusa niyanje niyawe ntawokwigira sindabibazwa.abakinyi nabo babe bihanganye mukurindira ko uburyo buboneka .bitange natwe twitange ndazzi ko mugihe twoja mu natsinda ubukene twoba tubusezereye mwuwumaka.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza