Imikino

Masoudi Juma yahagaritswe by’agateganyo muri Rayon Sports

April-25
04:15 AM 2017

Mu mpera z’icyumweru gishize niho Rivers United yo muri Nigeria yasezeye Rayon sports ngo byishe isezerano yari yaragiranye n’ubuyobozi bwa Gikundiro cyane ko ngo shampiyona igitangira yari yarabijeje ko azageza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederation Cup ariko kandi ubuyobozi bwo bukanavuga ko atajyaga inama n’abo bafatanya.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo yemereye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamuhagaritse kubera imyitwarire itari myiza yari isigaye imuranga byiyongera ku musaruro muke ikipe ya Rayon yagize gusa akemeza ko ari iby’igihe gito dore ko ari icyumweru kimwe gusa ngo asubize ubwenge ku gihe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza