Imikino

Man United yongereye amasezerano abakinnyi bane, undi ayitera umugongo

January-05
08:07 AM 2018

Ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza Manchester United yongereye amasezerano abakinnyi bayo bane yari ageze ku musozo.

Abo bakinnyi ni Juan Mata, Ander Herrera, Ashley Young na Daley Blind bose bongereweho umwaka umwe, bakazakina kugeza mu mwaka wa 2018/2019. Ibi birinze Manchester Unitd kuzatakaza aba bakinnyi ku buntu mu gihe uyu mwaka w’imikino waba urangiye nta yandi masezerano bahawe.

Undi mukinnyi ushobora guhabwa andi masezerano ni Luke Shaw wamaze kwigarurira imitima y’abafana ba Man United.

Uretse aba ariko, Marouane Fellaini yanze kongera amasezerano, ndetse uyu mwaka azaba yemerewe kwigurisha, ikipe ya Besitkas iri imbere mu zishaka kumusinyisha.
Mourinho ntiyashatse gukomezanya n’uyu mubiligi umaze igihe arwara, ndetse amaze kubanza mu kibuga inshuro imwe kuva muri nzeli 2017, kubera ikibazo cy’imvune.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza