Imikino

Kung Fu: Abana bo mu nkambi ya kiziba begukanye igikombe

December-11
04:06 AM 2017

Muri shampiyona y’imikino ya Kung Fu yari imaze ukwezi izenguruka hirya no hino mu gihugu, ikipe yari ihagarariye inkambi ya Kiziba ni yo yegukanye igikiomb.
Tariki ya 12 Ugushyingo 2017 nibwo iyi shampiyo yatangijwe ikaba yarazengurutse igihugu cyose mu Ntara zitandukanye. Kuri iki cyumweru rero niho aya marushanwa yasorejwe kuri petiti stade I Remera kuwa 10 Ukuboza.


Abakinnyi bagera kuri 148 bibimbiye mu makipe 19 nibo barushanyijwe mu byiciro bibiri aribyo imyiyereko “Taolu” ndetse no kurwana “Sanda” hagendewe ku myaka bafite n’ibiro bapima.

Ikipe yari yatututse mu nkambi ya Kiziba niyo yegukanye imidali myinshi dore ko yegukanye itandatu ndetse inahabwa igikombe kiruta ibindi ihigitse Kigali Wushu ya Kimisagara, Tiger Wushu na yo ya Kimisagara hamwe na Black Scorpio ya Kayonza buri imwe yegukanyemo imidali ine.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu mu Rwanda, Uwiragiye Marc yabwiye itangazamakuru ko bishimiye urwego uyu mukino uriho ndetse n’iterambere uri kugaragaza mu bana ndetse anongeraho ko mu ntangiriro z’umwaka utaha imbaraga nyinshi bazazishyira mu guha amahugurwa abatoza n’abasifuzi bakaba bateganye ko abagera kuri 17 bakazajya mu bushinwa kongera ubumenyi.


Naho Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu gushyira imbaraga muri uyu mukino kandi abizeza ko igihugu cye kizabafasha.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza