Imikino

Kiyovu Sports yasubitse inama y’inteko rusange yari iteganyijwe

August-14
08:30 AM 2016

Kuri uyu wa 6 tariki ya 13 Kanama 2016 nibwo ikipe y’abanyamujyi ari yo Kiyovu Sports yari yarateguye ko hazaba inama y’inteko rusange ihuza abanyamuryango bayo bose muri rusange hagamijwe kureba uburyo umwaka ushize w’imikino wabagendekeye mu ngeri zitandukanye, haba mu bijyanye n’umusaruro w’ikipe ndetse no mu bijyanye n’umutungo uburyo wakoreshejwe, ibyo byose ni ibyari byitezwe kuza kuganiraho muri iyo nama y’inteko rusange.


Saidat Mukanoheri

Nkuko Saidat Mukanoheri wari uri k’ubuyobozi nka Vice Presidente ariko mu nziba cyuho y’amezi atandatu (6) nkuko amatego abivuga, yari yatumije iyo nama yagombaga gutangira ku isaha y’i Saa kumi n’imwe z’umugoroba yahageze mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri ariko ahasanga bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyo nama y’inteko rusange, akaba yari kumwe na Ashrafu Munyaneza (Kadubiri) ushinzwe technique (Technical director) na Alice akaba ari umubitsi wa Kiyovu Sports, bakihagera basabye ko baganira gato n’abanyamuryango batumiwe cyangwa se babonye ubutumwa bugufi (Sms), hasigara abataruzuza ibibemerera kuba abanyamuryango. Uwo mwiherero wamaze igihe kigera ku masaha 2, ariko birangira inama y’inteko rusange isubitswe.

Nubwo iyo nama y’inteko rusange yasubitswe ariko ntibyabujije ko abanyamuryango bemeranya ko hagomba kujyaho commission igomba kuba iyobora Kiyovu Sports mu gihe mandate ya committee nyobozi yarangiye cyane ko yari iri mu nziba cyuho cy’amezi atandatu.

Saidat Mukanoheri wari Vice president mu nziba cyuho yavuze ko ngo hashyizweho commission igomba kuba iri hafi cyane ya Kiyovu kugira ngo bategure ikipe cyane iminsi isa niyabacitse, mu magambo ye ati “ Kiyovu ni ikipe igendera ku mategeko, iyo watumiye inama abanyamuryango ntibabashe kuyitabira inama urayisubika cyane ko uba ucyeneye ibitekerezo bya ba nyirayo, kuyikora rero itegeko ribaha uburenganzira bwo kuba baboneke mu yindi ntago byaba ari byo.”

Saidat akaba avuga ko hakozwe icyitwa commission de soutier igizwe n’abantu batandukanye barimo Gasamagera Louis Claude, Mvuyekure Francois, Sekibibi J.de Dieu, Mugabo Willy Gaston (umuvugizi w’iyi commission), Mutumwinka Marie, Gasasira Omar, Munyaneza Ashrafu, na Gashumba J.Damscene.

Saidat akaba avuga hagiye kujyaho ubukangurambaga buzakorwa n’iyo commission ati “ Twakoze ikintu kimeze nka committee de soutier izafasha guca mu banyamuryango kugira ngo b’abanyamuryango batakiboneka bongere baze bihitiremo abazabayobora bifuza.”

Ikipe ikaba ikomeje imyitozo yitegura gutangira umwaka utaha w’imikino yiyubaka ariko biciye mu bakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda bubaka Kiyovu y’igihe kirekire.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza