Imikino

Kiyovu irangije umwaka iyoboye Shampiyona

December-24
05:13 AM 2017

Ikipe ya Kiyovu Sport ubu niyo igiye kurangiza umwaka wa 2017 iri kumwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 20 nyuma yo gukura insinzi kuri Etincelles FC ku bitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena.

Nubwo ikipe ya Etincelles FC yari iheruka gutsinda Rayon Sports, kuri uyu munsi ntibyayihiriye kuko ku munota wa 19’ gusa yari yamaze kwinjizwa icyambere na Mugheni Kakule Fabrice wahise wuzuza ibitego bine (4) muri shampiyona bituruste kuri koruneri yatewe na Habyarimana Innocent.

Igice cya 2 kikimara gutangira Kiyovu Sport yahise inyabikamo ikindi gitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 48’ gitsinzwe na Nizeyimana Jean Claude mbere yuko Moustapha Francis areba mu izamu ku munota wa 90’ w’umukino ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Djuma awuvanye ku ruhande rw’iburyo umukino urangira utyo.

Iyi nsinzi ya Kiyovu itumye irangiza umwana ari iyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 dore ko AS Kigali banganyaga amanota yananiwe kwikura i Nyamata aho yanganyije na Bugesera FC 0-0 bituma igira amanota 18. Kugeze ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 16 mbere yo kwakira FC Musanze kuko Rayon Sports nayo yaguye miswi na Miroplast FC banganya igitegio 1-1 i Gikondo.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4 , Mbogo Ali 18, Ngirimana Alex 15, Rachid Kalisa 8, Habamahoro Vincent 13, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Hbayarimana Innocent 11 , Nizeyimana Djuma 9 na Nizeyimana Jean Claude 14.

Etincelles XI: Nsengimana Dominique (GK, 35) Gikamba Ismael 5, C, Akayezu Jean Bosco Welbeck 18, Nahimana Iddy 11, Kayigamba Jean Paul 22, Mbonyingabo Regis 7, Jumapili Iddy 3, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nduwimana Michel 2 na Niyonsenga Ibrahim 17.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza