Imikino

Kigali: Kirsty wagiye atwara imidari ya zahabu arahamagarira abakobwa gukora siporo by’umwuga

August-16
06:27 AM 2017

Mu nama iheruka kubera i Kigali yahuzaga abayobozi, abagore n’abakobwa bakora siporo zitandukanye yibandaga ku guhamagarira abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo na siporo nibwo uyu mukobwa yabitangaje.

Nkuko tubikesha Radio Rwanda uyu munyazimbabwekazi Kirsty Coventry w’imyaka 33 wagiye atsindira imidari mu mukino wo koga harimo n’iya zahabu mu kiganiro yatanze yasabye abagore n’abakobwa kwitinyuka bakumva ko nabo bashoboye bityo bagakora siporo mu buryo bw’umwuga.

We na bagenzi be bagiye baba indashyikirwa bakaba barashyizeho gahunda yo gufasha abana bato b’abakobwa kugaragaza impano zabo bakiri bato ngo bagere ikirenge mu cyabo. Rose Rwabuhihi ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye nawe yabigarutseho aho yagize ati: “Nk’uko byagaragariye amahanga ko umunyarwandakazi ashoboye ndetse urwanda rukaba rwarashyizeho intego na gahunda zitandukanye zo gufasha abakiri bato n’abagore kugaragaza impano zabo ni no muri ubwo buryo runabatoza ngo bazavemo abayobozi b’ejo beza.”

Iyi nama ikaba yarabereye mu Rwanda kuva tariki ya 9 kugeza 11 Kanama aho yari yitabiriwe n’abayobozi, abagore n’abakobwa bakora siporo zitandukanye harimo n’umuyobozi wa FIFA wungirije ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore Sarai Barumani ikaba yagaragajwemo ko inzitizi umugore agihura nazo zo kujya mu nzego zifata ibyemezo na siporo ahanini ari imico imwe n’imwe y’ibihugu bya Afrika na Aziya ikizitira umugore.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza