Imikino

Kayonza : Habonetse undi mukobwa w’ibigango ufite igihaha cyo gusiganwa ku igare (Amafoto)

July-05
07:59 AM 2017

Mukarukundo Claudina umukobwa w’imyaka 20 wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego mu kagali ka Kiyovu yemeza ko afite impano yo gutwara igare ndetse akaba yiyumvamo icyizere cyo kuba nawe yajya guhatana n’abakobwa basanzwe batwara amagare.Mukarukundo amenyereye gutwara igare risanzwe rizwi nka pinebalo .

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ubwo twamusangaga avoma ku kiyaga cya Kibari ku mupaka wa Tanzania, Mukarukundo Claudina avugako kuva nakera yarafite impano yo gutwara igare gusa imbogamizi yahuye nazo nuko yabuze uwamufasha kugera mu ruhando rw’amasigarwa yaba agize neza kandi ko atamutetereza, Ati”mfite igihaha cyo kuba nabasha guhatana n’abandi bakobwa kandi mbonye amahirwe yo guhatana n’abandi byaba ari byiza .

Claudine akomeza avugako n’ubwo azi gutwara igare risanzwe kandi akaba yifuza kuzajya gusiganwa n’abandi nubwo nta rushanwa rindi aritabira.
Yagize ati”amarushanwa yo gutwara igare nta narimwe nditabira kubera ko inaha ni mu cyaro aho ntuye hafi y’ikiyaga atahaba, keretse I Rwamagana niho aba .”

Buri munsi Mukarukundo Claudine akora urugendo rw’isaha imwe atwaye amajerekani abiri yuzuye amazi ku igare mu mihanda w’igitaka ubwo aba ajya kuvoma amazi yo gutekesha mu kiyaga cyitiriwe Habyarimana kiri ku mupaka wa Tanzaniya n’akarere ka Kayonza.

Uvuye aho iki kiyaga cya Kibari kiri kugera ku muhanda wa kaburimbo (main road) i Kabarondo moto yishyurwa ibihumbi cumi na kimwe ku rugendo rugera ku masaha abiri.

Kwitabira irushanwa abifata nk’inzozi zo kuzahatana n’abandi bakobwa bakina umukino w’amagare nka Ingabire Beatha na Girubuntu Jeanne D’Arc.

Amafoto: Jean Baptiste Nyabyenda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza