Imikino

Katauti yatanze ishusho ya Rayon Sports mu mikinire y’umwaka wa 2017-2018

July-26
13:04 PM 2017

Abagabo batatu bakiniye ikipe y’igihugu amavubi bongeye kwisanga bakoranye mu gutoza ikipe Rayon Sport ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda .

Ndikumana Hamad Katauti uzaba wungirije Olivier Karekezi nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports bagafashwa na Nkunzingoma Ramazani utoza abazamu, bafite gahunda yo gufasha ikipe gukomeza gutwara ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu ndetse gahunda yabo ni uko iyi kipe abantu bayitega kwinjizwa ibitego bike no gusatira cyane.

Aganira n’itangazamakuru umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamadi Katauti wemeje ko yasinye imyaka ibiri yatangaje uko abantu bagomba kwitega Rayons Sports umwaka w’imikino wa 2017-2018.

Katauti yagize ati Rayon sport ni ikipe izajya yinjizwa ibitego bike.Nkanjye muziko nakinaga inyuma.gahunda ni uko nzakorana cyane n’abakinnyi bugarira. Naho Ramazani we yakinaga mu izamu ubwo abanyezamu azabafasha kurinda neza izamu. Naho umutoza mukuru Danger Man Karekezi yatsindaga ibitego ,ubwo azajya afasha abatsinda kwinjiza ibitego byinshi.

Katauti yongeyeho ko intego bazanye muri Rayon Sports ari gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse no kugeza kure Gikundiro cyane mu matsinda mu mikino ya Champions League y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Rayon Sport yitegura kwerekeza muri Tanzania aho yatumiwe na Simba FC bakazakina umukino wa gicuti tariki 8 Kanama 2017 ku kibiga cya Uwanja wa Taifa i Dar Es Saalam.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza