Imikino

Karekezi yishimiye imikinire ya Bonfils Caleb ahita amwakira imbere y’abandi bakinnyi

August-05
17:21 PM 2017

Umutoza mukuru wa Rayon Sport Karekezi Olivier yashimye imikinire ya Bimenyimana Bonfils Caleb wakiriraga ikipe ya Vitalo y’I Burundi ndetse ahita amwakira mu ikipe nyuma yuko Rayons Sports itsinze ibitego 3 kuri 1 ikipe y’abakinnyi bakina mu kiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5 Kanama 2017.

Uyu mukinnyi Bonfils Caleb yageze ku kibuga akerewe ubwo yaratutse I Burundi maze yakirwa nk’umwami n’abafana ba Rayon sports. Mu gice cya kabiri, Karekezi yahise amuha umwanya wo gukina maze atangira gutaha izamu afatanije n’umunyemali Tamboura.

Nyuma y’iminota mike yaje guhabwa neza umupira na Nova Bayama maze ahita atsinda igitego cya gatatu abafana bose batangira kwishima. Bonfils Caleb kandi yaje gutera imipira 2 igana mu izamu igakurwamo bigoranye n’umuzamu w’abakeba .maze nyuma y’iminota igera kuri 15 yahise asimbuzwa.

Abatoza barimo Karekezi,Katauti na Romami Marcel bagaragaje ko bishimiye imikinire ya Caleb igihe yari mu kibuga ahp yabashije kubiyereka mu minota mike akitwara neza.

Nyuma y’umukino umutoza Karekezi yasanze Caleb aho yarari amubwira mu giswahili ati tumekubali cyangwa se bisobanuye twemeye.

Nyuma y’ibiganiro n’ubuyobozi bwa rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb agiye gukinira Gikundira mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Amafoto

Bonfils Caleb yakiriwe nk’umwami n’abafana ba Rayon Sports

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza