Imikino

Karekezi ntiyumva impamvu ubuyobozi bw’ikipe budakemura ikibazo cy’umukinnyi akeneye

February-15
04:43 AM 2018

Umutoza wa Rayon Sport Olivier Karekezi avuga ko atazi igituma ubuyobozi bwa bw’ikipe budakemura ibibazo by’umukinnyi Muhire Kevin nyamara ngo amukeneye cyane.

Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa 14 Gashyantare ubwo yari amaze gutsinda Musanze FC bigoranye ibitego 3 kuri 2.

Ni umukino Rayon Sport yagaragajemo intege nke ndetse yabanje gutsindwa igitego hakiri kare ariko iza kwihagararaho irishyura iza no gutsinda.

Umutoza abajijwe ibya Kevin Muhire umaze iminsi mike yongereye amasezerano yagize ati “Ubuyobozi bw’ikipe sinzi impamvu butarangiza ikibazo cya Kevin kuko ni umukinnyi nkeneye nk’umutoza ndetse birimo biragenda binyicira imibare kuko Kevin ni umukinnyi mwiza ndetse nagerageje no kubasaba ngo bakemure ikibazo uyu munsi akaba yakina ariko kugeza uyu munsi sindamenya. Ni ukuvuga ngo ngiye gukomeza kubabwira ku buryo tuzajya I Burundi umukino ukurikira wa shampiona akaba yawukina.”

Rayon Sport ifite abakinnyi benshi bashya bituma bataramenyerana, ndetse bamwe basubiye inyuma mu mikinire; ibintu abatoza batabasha gusobanura neza.

Ibibazo nk’ibi kandi biri gukurikirwa n’igitutu abatoza bashyirwaho n’ubuyobozi buvuga ko ikipe itagomba gusezerererwa mu majonjora y’ibanze mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ndetse ngo itagomba kongera gutsindwa na mukeba wabo APR FC.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza