Imikino

Jimmy Mulisa yikomye ba myugariro,ba rutahizamu be n’imvura nyuma yo kunganya na Marines FC

October-15
03:57 AM 2017

I Rubavu kuri iy wa 14 Ukwakira , Marines FC yanganije igitego kimwe kuri na APR FC maze nyuma y’umukino umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yikoma imvura ndetse na barutahizamu be batabashije kwitwara neza .

Jimmy Mulisa yagize ati Baduteye counter attack ,ba myugariro bari bahagaze nabi badutsinda igitego hazamo imvura ariko twagerageje turatuza turakina tubona amahirwe menshi cyane biratunanira kuyabyaza umusaruro umukino urangira ari kimwe kuri kimwe . Ubu ni ukureba uko twakosora ibyo tutakoze neza.

APR FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Bizimana Djihad k’umunota wa 19 kishyura icyo FC Marines yatsinze kare k’umunota wa 4 umukino ugitangira gitsinzwe na Bahame Arafat. Imvura yaje guhagarika umukino kuva sa cyenda na mirongo itatu n’irindwi kugeza sa kumi n’iminota itanu aho umukino wasubukuwe.

IKipe yanganije na APR FC ariyo FC Marines itozwa na Yves Rwasamanzi wahoze yungirije Jimmy Mulisa muri APR FC mu mwaka w’imikino 2015-2016 bityo aza gutandukana nayo aho uyu mwaka arwe mutoza mukuru wa FC Marines.

Kugeza ubu APR FC ifite amanota 4 nyuma y’iminsi ibiri ya shampiyona Azam Premie League aho umukina wa mbere APR FC yasinze Sunrise FC ibitego bibiri kubusa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza