Imikino

Jimmy Mulisa yatangaje impamvu APR FC ikomeje kwitwara nabi

March-04
04:35 AM 2017

Ikipe ya APR FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda maze nyuma y’umukino umutoza Jimmy Mulisa atangaza impamvu ikipe ye ikomeje kwitwara nabi mu mikino itatu iheruka dore ko imaze gutsindwa umwe inganya ibiri.

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC

Jimmy Mulisa yagize ati: sinzi aho biri gupfira kuko byose mba nabibabwiye. Nkanjye nakinnye I Burayi namaze umwaka wose kugirango mbashe kugira professional mentality( nko gutegurwa mu mutwe ku rwego rwo hejuru). Hari ikibazo cya Mentality kuko ni ukubaganiriza cyane no kubategura mu mutwe , ikindi ni kutinjira mu mukino vuba kuko batinze kwinjira mu mukino nyuma mu gice ya kabiri bagarukana imbaraga.

Mu gice cya mbere nari nabwiye Djihadi gukinira inyuma y’umwataka ariko yakiniraga inyuma we Yannick urumva ntabwo yakoze ibyo namubwiye nibwo naje gukinisha abakina imbere ari babiri mu gice cya kabiri maze Djihadi agaruka hagati.

Yongeyeho ati “Igice cya mbere ntabwo twakinnye neza,. Twakinnye igice cya kabiri ariko ntabwo byari bihagije ngo tubone intsinzi”. Nka Manishimwe Emmanuel igice cya mbere ntiyazamukaga ngo atere imipira ayiha abimbere ariko mu gice cya kabiri wabonye ko yatangiye gutera za cross. Byose ni ugukomeza kubaganiriza cyane.

Umutoza Mulisa Jimmy yakomeje agira ati urebye ubu Imikino dukina iregeranye, abakinnyi barananiwe abandi baravunitse. Nka Rusheshangonga yaravunitse afite groin ,ubu kandi wasanga hari n’undi wavunitse.

Jimmy Mulisa yemeje ko nk’ikipe ishaka igikombe amahirwe yagabanutsetseho ariko hakiri imikino myinshi ya shampiyona ariko bagiye gukomeza gutegura ngo barebe icyo imikino iri imbere izatanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza