Imikino

Impanuro zanyuma Katauti yahawe na Nyina mbere yo kuva mu mubiri

November-15
02:03 AM 2017

Bumwe mu butumwa bwa nyuma katauti yacishije k’urukuta rwe rwa instagram mbere yo kuva mu mubiri bugaragaza impanuro katauti yahawe n’umubyeyi we mama umubyara.
Nyuma yuko Katauti atandukanye na Oprah Irene Uwoya wamubyariye umuhungu, Mama wa Katauti yaje kumuha impanuro mu guhitamo uwo bakomezanya ubuzima n’urukundo.

Izi mpanuro katauti yahawe na Nyina zigira ziti Mama yambwiye ati Ku isi uzahura n’abagore b’imico ibiri. Uwa mbere azaguha ubuzima ushaka, uwa kabiri azaguha urukundo . nuba umunyamahirwe uzabona uguha byose ariko nugera aho gukora amahitamo uzafate uguha urukundo. Ndashima Imana ko ndi umwe mu banyamahirwe. Urakoze mama ku mpanuro zawe nziza.

Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports ikunzwe nabatari bake mu Rwanda yitaby’Imana mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira kuwa 15 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye.

Amakuru avuga ko nyuma yaho Katauti arangirije gukoresha imyitozo, yatashye mu rugo iwe I nyamirambo nkuko bisanzwe, gusa bigeze mu masaha y’ijoro atangira gutaka mu gituza no munda, ariko imodoka y’imbangukira gutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka.

Hamad Katauti yakiniye Rayon Sports guhera muri 1998-1999 aho atatinze kuko yahise yerekeza ku mugabane w’iburayi ahera m ikipe ya K.F.C. Turnhout nandi yo mu gihugu cy’ububirigi na Cyprus.

Nyuma yo gusoreza guconga ruhago mu ikipe ya Espoir FC y’irusizi, katauti Hamad yerekeje mumwuga w’ubutoza ahera mu ikipe ya Musanze FC aho yari yungirije Rumumba Sosten. Nyuma y’umwaka umwe gusa ari muri Musanze FC, yaje kwerekeza muri Rayon sports aho naho yari yungirije Karekezi Olivier.

Uru rupfu ruhitanye uwabaye myugariro akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino igera kuri 51 yayikiniye, rwaje nyuma y’amasaha macye Katauti akoresheje imyitozo yo kuri uyu wa kabiri mu Nzove aho Rayon Sports nubundi isanzwe ikorera imyitozo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza