Imikino

Impamvu umukino wagombaga guhuza U Rwanda na Tanzaniya mu bagore wasubitswe

July-13
15:09 PM 2016

Ni umukino wa gicuti w’ikipe y’igihugu y’abagore y’u Rwanda n’iya Tanzania wari wagombaga kuba kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga, ariko wamaze gusubikwa kubera gahunda z’ibikorwa byinshi by’inama mpuzamahanga y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda kuva tariki 10-18 Nyakanga 2016.

Tariki ya 5 Nyakanga nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere itakibaye kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016 kuko uwo munsi hagombaga kuba umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore n’ikipe ya Tanzania.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryongeye gusohora kuri uyu wa Kabiri rivuga ko uyu mukino wari ugamije kuzasusurutsa abitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda nawo utakibaye kubera gahunda nyinshi z’iyi nama.
Mu gushaka kumenya byinshi ku isubikwa ry’uyu mukino, twabajije umutoza w’iyi kipe y’igihugu y’abagore Nyinawumuntu Grâce asubiza uri aya magambo.


Nyinawumuntu Grâce utoza ikipe y’ Amavubi /Abagore

“Perezida wa federasiyo yampamagaye ambwira ko umukino utakibaye kuko ngo nawe yabibwiwe na PS wa MINISPOC(umunyamabanga uhoraho wa MINISPOC) ko yamubwiye ko hari program nyinshi zagonganiye kuri uriya munsi.Byabaye ngombwa ko uwo mukino bawimura bakawushyira mu kindi gihe , umunsi utazwi.Yahise ambwira (Nzamwita) ko nabwira abakinnyi bakava muri locale(umwiherero), nahise mubwira ko nta bubasha mfite bwo kubibabwira (abakinnyi) ahubwo mubwira ko bakabaye bashaka umuntu wo muri Ministeri akaza akabibibwirira”.

Mbyumvikanako atishimiye iki cyemezo doreko n’abakinnyi bari bamaze iminsi bitegura uyu mukino, aho bakoraga imyitozo, umutoza Nyinawumuntu Grâce yasabye President wa federation kuza akaba ariwe usezerera abakinnyi muri local.

Iyi kipe y’igihugu y’abagore yari imaze imyaka igera kuri ibiri yarakuweho, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na MINISPOC bari bavuzeko bayivanyeho kugirango bategure neza aba babakobwa bazakina mu myaka iri imbere, ariko iyo gahunda kugeza aya magingo ntiratangira .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza