Imikino

Impamvu Rayon Sports yananiwe gutera ishoti na rimwe mu izamu rya Rivers Unived / Yeejo.rw

April-23
12:16 PM 2017

Rayon Sports yari ihagarariye u rwanda yananiwe gukora ibyo yasezeranyije abafana mu mukino yakinaga na Rivers United yo muri Nigeria aho iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa ihita inasezererwa.

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwinjiza igitego na kimwe mu minota 90 mu izamu rya Rivers United yo muri Nigeria mu mukino wo kwishyura mu marushanwa ya CAF Confederation Cup. Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru wa Africa 24 wakurikiranye uno mukino kuri stade afata amashusho akaba yatangaje impamvu byaba byananiye gitsinda cyangwa gutera ishoti na rimwe rigana (shot on target)mu izamu rya Rivers United.

Uyu musesenguzi Adjakotan yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ati icyambere urebye uko bakinnye basimbukaga mu kibuga hagati ugasanga imipira yose iijya imbere barayohereza mu kirere kandi abinyuma ba Rivers United bose ni barebare nabo abasatira ba Rayon Sport ni bagufi. Bari gukina umupira wo hasi cyane baganisha imbere.urebye nka nimero 10 Nahimana Shassir yafataga umupira gahita awusubiza inyuma.Wareba Mutsinzi Ange na Manzi Thiery cyangwa Mugabo Gabriel bose bafata imipira bakohereza imbere mu kirere ntibanyuze imipira hagati. Wabonaga imipira yose yo mu kirere umuzamu ayifatira cyangwa bakagaruza imitwe kuko ari barebare.
Ikindi abasatira ntibanateye mu izamu na rimwe kuko nta mipira babonye .Imipira bahawe yazaga iri mu kirere maze ntibabashe kuyifata ah abinyuma ba Rivers United bahita bayisubizayo. Urebye Savio Nshuti nawe gukina inyuma byatumye iriya kipe itabangamirwa cyane mu gice cya mbere . Buriya umutoza nyuma yuko abona ibintu byo gukina imipira yo hejuru byanze yari kubabwira bagahindura bagakina umupira wo hasi usatira kuruta gukomeza kugerageza imipira miremire yo hejuru

Savio Nshuti nyuma y’umukino yatangarije Yeejo.rw ati kurangiriza mu izamu byabaye ikibazo cyane (gucrea amaoccasion)gukora uburyo bwo gutsinda byanze .Aho umutoza anshyize niho nkina ntakundi nabigenza kuko ni sisiteme ye aba yashatse gukora.

Rayon Sports yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukimo ubanza muri Nigeria mu cyumweru cyo kuwa 15 Mata aho iyi kipe ikomoka I Bwami yari yizeye gutsinda ibitego birenze bibiri igasezerera Rivers United ariko ntibyayikundiye no gutera ishoti na rimwe mu izamu ry’umukeba birangiye amahirwe yo kwegukana miliyoni 200 ayoyoka.

Amafoto agaragaza ko ba Rayon Sports yashakaga gutsinda binyuze ku mipira inyuze mu kirere igasanga ab’inyuma ba Rivers United bahagaze bwuma.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza