Imikino

Impamvu Rayon Sport yatsinzwe na AS Onze Créateurs: Umutoza Masudi na Camara

March-12
06:37 AM 2017

Ikipe ya Rayons Sport iyobowe na masudi Djuma ntiyabashije kwikura muri mali nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa n’ikipe ya AS Onze Créateurs de Niaréla mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup . Kapiteni wa AS Onze Créateurs Boubacar Samassekou yatsinze igitego rukumbi cy’intsinzi y’ikipe ye ku munota wa 61 w’umukino.

Umutoza Masudi aganira n’ikinyamakuri Malifoot yatangaje impamvu abona ko ikipe ye yatsinzwe. Yagize ati AS Onze Créateurs ni ikipe ikina neza umupira.twakoze ikosa rito ryatumye dutsindwa igitego ariko muri ruhago niko bimeze .Tugiye kwitegura neza umukino wo kwishyura. Ni ikipe yadukinishije umupira w’Abongereza ariko nizera ko mu mukino wo kwishyura tuzakina umukino wacu tukabona itike yo gukomeza. Dufite amahirwe ko tuzakinira mu rugo,tuzakora amahirwe atandukanye twinjize ibitego.

Ku rundi ruhande Moussa Camara wahushije igitego cyabazwe ku munota wa 72 ku mupira Moussa Camara yari ahawe neza na Mugheni Fabrice ariko asigaranye n’umuzamu wenyine awutera hanze yavuze ati ntabwo twabashije gukurikiza amabwiriza y’umutoza mu gice cya kabiri ariko twizera ko mu mukino wo kwishyura iwacu I Kigali tuzakora ibishiboka byose tukabasezerera Inchallah.

Ibyo umuto yavuze ko bakinishijwe umukino w’Abongereza bisobanura ko ikipe ya Rayon Sport yakinishijwe umukino urimo imbaraga nyinshi, ubwitange, ubushake ku ruhande rw’ikipe ya Les Onzes createurs.

Ikipe ya Rayon Sport ishobora kugera I Kigali kuri icyi cyumweru taliki ya 12 Werurwe I saa sita n’igice z’ijoro.

Umukino wo kwishyura hagati yaya makipe yombi uteganijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2017 kuri Stade Amahoro.

Mudufashe musangize iyi nkuru igere kuri benshi bisomere ibigezweho.

Share

Ibitekerezo (2)

  1. Chelsea I Rubengera 12 Werurwe, 07:13

    Ngewe mbona twarazize gusuzugura ekipe tukishyiramoko twamaze gutambuka! gusa niba dukeneye gusezerera iriya ekipe bagomba gushyiramo ingufu nokwitanga bishoboka tuzayisezerera.

    Subiza iki gitekerezo
  2. jerome 12 Werurwe, 07:26

    ariko ibi byaba arukuri masudi avuze kd numusifuzi ntabgo yababaniye ariko bizagenda turabyizeye naho ubundi baze amahoro y’imana

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza