Imikino

Ikipe y’igihugu y’abagore muri Sitting Volley Ball yiteguye guhesha ishema U Rwanda mu mikino ya Palalempike

August-25
18:55 PM 2016

Kuva mu kwezi kwa gatatu ikipe y’igihugu y’abagore muri Sitting Volleyball yatangiye kwitegura imikino Palalempike aho bagiye mu kwiteguririra mu gihugu cy’ubushinwa, aho bari kumwe n’ibindi bihugu byabonye itike yo kuzitabira imikino ya palalempike.

Abakobwa ndetse n’abagore bari muri iyi kipe y’igihugu ya Sitting volleyball mbere yo guhaguruka I Kigali berekeza muri Brazil bijeje abanyarwanda ko bagiye kubahagararira neza kandi ko bazabahesha ishema biciye mugutsinda.

Bamwe muri aba bakobwa twaganiriye ni ikizere kinshi bagize bati"Twebwe nk’abakinnyi bagiye guhagararira U Rwanda ntabwo tuzabakoza isoni kuko baduhaye ikizere nk’igitsina gore natwe ntabwo tuzabahemukira, tugiye muri Brazil gushaka umudali .

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, batangaje ko ubushobozi bafite babukoresheje ngo bategure neza abakinnyi bagera kuri 13 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’abafite ubumuga (Paralympic games) izabera i Rio de Janeiro muri Brazil kuva taliki 07 Nzeli kugera 18 Nzeli 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza