Imikino

Ihurizo Espoir FC : Umutoza wayo mushya Jimmy Ndayizeye yasabwe kuyihesha igikombe cy’amahoro

August-17
05:14 AM 2016

Hasigaye iminsi mike ngo shampionayo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda itangire, amakipe hafi ya yose yatangiye imyiteguro hakiri kare.Uretse amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sport ,As Kigali yatangiye imyitozo hakiri kare, n’andi makipe yatangiye kwitegura .

Ikipe ya Espoir ibarizwa mu Karere ka Rusizi yasoje Championat ya 2015-2016 iri ku mwanya wa 11, ubwo www.yeejo.rw yasuraga iyi kipe twasanze imyiteguro igeze kure.Espoir mu gutegura Championat y’umwaka utaha, yatangiye isezerera abari abatoza bayo Gatera Alphone wari umutoza mukuru.

Nkuko umunyamabanga wayo Simeon Tuyishime yabidutangarije, ngo basezereye umutoza mukuru kuoko umwanya yabahaye batawushimye, ngo umutoza mushya bazanye Ndayizeye Jimmy bahaye akazi bamusabye kubageza mu myanya ine ya mbere ndetse ngo akabahesha ni igikombe cy’amahoro.

Mu gushaka kumenya niba uyu mutoza ibyo yasabwe azabikoa twamubajije niba koko azabishobora nuko atubwirako asanga abakinnyi ni ubushobozi yahawe bizamufasha kugera mu myanya ine ya mbere gusa ngo umupira w’amaguru byose birashoboka.

Espoir umwaka ushize yagarukiye muri kimwe cya kane cy’imikino y’igikombe cy’amahoro, gusa ntabwo bitanga ikizereko yazaza mu makipe ane ya mbere nubwo ubuyobozi bwavuzeko ariko bubishaka kuko amakipe abarusha ubushobozi ndetse n’abakinnyi bakomeye arenga ubwayo atanu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza