Imikino

Icyo Rayon Sports irusha andi makipe muri shampiyona 2016/2017

March-30
08:13 AM 2017

Rayon Sports FC ni ikipe ya mbere k’urutonde rwa shampiyona kandi ihagaze neza kurusha izindi muri shampiyona y’u Rwanda aho muri uyu mwaka wa 2016/2017. Nyuma yaho Rayon sport itsinze ikipe y’i Nyagatare Sunrise ibitego 3 kuri 1 , umutoza Masudi n’umutoza Cassa Mbungo wa Sunrise batangaje icyo Rayon Sport irusha andi makipe bituma mu mpera z’iyi shampiyona izegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka wa 2013.

Masudi yagize ati impamvu ni Kwitanga kw’abakinnyi, kuba ufite ikipe y’abakinnyi benshi barimo abasimbura beza bari ku rwego rumwe n’ababanza mu kibuga ku buryo uwinjiye wese aba ameze neza. Umutoza Masudi yashimangiye ko Rayon Sport nitsinda imikino itandatu ifite aribwo azahita yemera ko Rayon Sport itwaye igikombe kuko kugeza ubu ntiyagira byinshi abivugaho kuko ikipe ye ishobora kwirara bikayigendekera nkuko umwaka ushize byagenze aho iyi kipe yiraye bituma igikombe kibaca mu myanya y’intoki.

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bagarutse ku rwego rwiza rw’imikinire ahamya neza ko abakinnyi babanye neza n’umutoza. Muhire ati umutoza atugira inama ,aratwegera akatuganiriza kandi iyo umutoza akwegera akakugniriza byongera imbaraga na morale ikazamuka.

Umutoza wa Sunrise cassa Mbugo wigeze gutwara igikombe cy’amahoro atoza Police FC mu 2015 nawe yemeje ko Rayon Sport imeze neza kurusha ayandi amakipe. Cassa Mbungo ati Rayon Sport imeze neza kurenza andi makipe .nubwo igira ibibazo ariko babasha kubyitwaramo neza. Ayandi makipe nla APR FC, Police FC na AS Kigali ziyikurikiye yagiye akora amakosa bakina n’amakipe mato.


Uburyo abakinnyi bishimira intsinzi imbere y’abafana babo

Rayon Sports FC igeze ku munsi wa 21 aho yatsinzwe rimwe gusa na APR FC 1-0, itsinda imikino 16 maze inganya imikino ine . Iyi Kipe ikomoka I Nyanza imaze kwinjiza ibitego 42 maze yinjizwa ibitego 11 bikaba aribyo bike ugereranije nandi makipe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza