Imikino

Ibyo siporo yakurinda n’amasaha fatizo wayikora mu cyumweru

August-03
18:11 PM 2017

Iyo ukora imyitozo ngororamubiri bizamura gutera k’umutima ndetse n’imikorere yawo muri rusange, ibi nabyo bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi ari nako agera ku bwonko nta kibazo afite. Mu mikorere y’ubwonko bukenera amaraso ku kigero kirenga 99.9% ahanini bukaba buba bunakeneye oxygen iba mu maraso. Iyi Oxygen kandi ikaba ituruka ku mwuka duhumeka, winjira mu bihaha nabyo bikawinjiza mu mutima.

Inkuru dukesha time magazine yo muri Amerika ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora siporo baba bafite ibyago bicye byo kwandura indwara zidakira (chronicle diseases) bitewe n’imikorere y’ubwonko bwabo ifasha guhora bukangutse ugereranije n’abadakora siporo. Siporo ikaba by’umwihariko ifasha umubiri mu kwirinda no guhangana na Alzheimer na dementia indwara zo kwibagirwa burundu zibasira cyane cyane abasheshe akanguhe.

Ubwonko rero ngo iyo bubonye amaraso ahagije, buhita bugira icyo bita neurogenesis aribyo (kurema neurons) izi neurons nizo zigenzura ibyiyumviro n’ibitekerezo bya muntu. Uko umuntu akoresha ingufu muri siporo rero ninako aba yohereza umwuka mwiza uhagije mu maraso no mu bwonko bityo imikorere y’ibitekerezo ikiyongera.

Amabwiriza y’imikorere y’umubiri w’umuntu mukuru ateganya ko byibuze akora sporo amasaha abiri n’igice mu cyumweru naho umwana isaha imwe buri munsi. Imyitozo ngororamubiri ntifasha umubiri wawe kwiyubaka gusa inawufasha mu buryo bwo gutekereza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza