Imikino

Haruna: Turi urubyiruko kandi hari bagenzi bacu twanganaga bagize uruhare muri Jenoside bityo tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka

April-07
13:54 PM 2017


Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Haruna yihanganishije abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi akebura abakinnyi be bagenzi be badatanga urugero mu kwitabira ibikorwa byo kwibuka nk’abandi kwisubiraho bakabera abandi urumuri.

Yagize ati “Ndihanganisha buri munyarwanda muri iki gihe kitoroshye turimo, aho twibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994, ikindi navuga ni uko mu gihe nk’iki dufite n’imiryango y’abakinnyi yabuze ababo muri icyo gihe cya 1994, nasaba bagenzi banjye kugerageza kuba hafi y’iyo miryango . Icyo nabwira abakinnyi batitabira ibihe nk’ibi, ku bwanjye ni ibyo kunengwa kandi ni amakosa akomeye cyane.

Yongeye ati: "Twari dukwiye gutanga urugero rwiza kandi tugafata iya mbere mu guteza imbere igihugu kuko umupira nawo uri mu byagiye bihuza abantu. Ikindi, turi urubyiruko kandi hari bagenzi bacu twanganaga bagize uruhare muri Jenoside bityo tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka. Abatabikora nabasaba kwisubiraho ndetse bakanumva ko ari zimwe mu nshingano zabo.”

Haruna ni umukinnyi w’ikipe ya YANGA Africans iri kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup bazakina na MC Alger kuri uyu wa Gatandatu, akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe y’igihugu y’Amavubi ndetse n’iyi kipe ya YANGA igenderaho cyane ko ari na Kapiteni.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza