Imikino

Fezabet igiye gufasha urubyiruko rwa Kigali na Rubavu kongera amahirwe yo gutegera imikino yo mu Rwanda

September-19
22:30 PM 2017

Nyuma y’uko Rayon Sports na Etincelles zisinye amazezerano yo kwamamaza Fezabet umunterankunga akaba n’umufatanyabikorwa w’aya makipe yombi mu Rwanda, ubu urubyiruko rwa Kigali na Rubavu bagiye kuzajya bategera amakipe yabo yo mu Rwanda.

Me Safari Kizito yatangarije itangazamakuru ko bari kuganira na sosiyete y’Abadage MyBet aho iyi sosiyete yamaze kohereza inzobere mu Rwanda kugirango barebe uburyo shampiyona y’u Rwanda yajya mu mikino itegerwa maze abaturage bakagerageza amahirwe dore ko bihaye intego ko mu mezi atatu ya mbere haba hatezwe umukino wa mbere babifashijzwemo na Fezabet.

Sosiyete yo gutega Fezabet izafungura amashami ahantu hatanu harimo I Kigali Nyamirambo,Nyabugogo,Kimironko, Batsinda ndetse na Rubavu.


Me Safari Kizito umubobozi wa Fezabet na Gacinya Dennis wa Rayon Sports baganira n’itangazamakuru ku mikoranire mishya

Rayon Sports yasinye amasezerano na Fezabet y’imyaka ine ikazahabwa miliyoni miliyoni 305 FRW naho Etincelles mu mwaka wa mbere izahabwa na Fezabet miliyoni 10 FRW. Izi Kipe zombi zizajya zambara imyambaro igaragaza ibirango bya Fezabet ndetse no kuri stade hagaragare ibirango by’umufatanyabikorwa ku mikino ano makipe azajya aba yakiriye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza