Imikino

Eric Dusingizimana wanditswe gitabo cya Guiness de Record abayeho ate?

July-31
05:16 AM 2017

Eric Dusingizimana uherutse kwandikwa mu gitabo cya Guiness de Record ni muntu ki ? yatangiye gukina Cricket ate? Abayeho ate? Yabigezeho ate?

Eric ni umusore w’imyaka 30 akaba amaze imyaka 3 ariwe captain w’ikipe y’igihugu ya Cricket, aganira na Lydia Atieno umunyamakuru wa Sunday Magazine yavuzeko yatangiye gukina uyu mukino mumwaka wa 2006 ubwo yari akiri mu mashuri makuru aho yigaga ibijyanye na Phyisics, akaba yaritegerezaga uko bawukina, yabihuza n’ibyo yigaga agasanga ariyo sport nziza imukwiye mu buzima bwe.
Ageze muri kaminuza 2008, nibwo yahamagawe gukina mu ikipe y’igihugu akaba ayikinamo kugeza ubu aho amaze imyaka 3 ariwe kapiteni wayo.

Eric Dusingizimana yatangaje ko iyi mpano ayikomora kuri se umubyara nawe ngo wagiye utwara ibihembo bitandukanye mu mukino wo gusiganwa ku maguru uzw, dore ko n’abana bose bavukana ari abakinnyi bakomeye bagiye bahamagarwa mu ikipe z’igihugu zitandukanye.
Bashiki be 2 bakina cricket mu ikipe y’igihugu, naho barumuna be nabo bakina mu ikipe y’igihugu ya Handball.

Mu buzima busanzwe Eric akunda koga, kuganira n’inshuti ze, no gutembera ibihugu.

Nyuma yo kwandikwa muri iki gitabo akaba atangaza ko hari andi mahirwe byamuhesheje aho usibye guhabwa amafaranga yagiye ashyirwa ku byapa bitandukanye mu gihugu, yagizwe ambasaderi w’umunyabigwi wa Bralirwa, yatumiwe mu bwongereza guhura n’umukinnyi yemera cyane Joe Root ndetse agira n’amahirwe yo kwitoreza mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza.

Umukino wa Cricket ukaba warageze mu Rwanda mu mwaka wa 2000 aho u Rwanda rwemewe mu ihuriro rya Cricket ku isi, mu mwaka wa 2003.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza