Imikino

CAF: Amakosa atatu akomeye yatumye Rayon Sports itsindwa bibiri na Rivers United muri Nigeria

April-17
07:16 AM 2017

Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup umukino ubanza aho uyu umukino wabereye kuri stade ya Yakubu Gorow Stadium mu mujyi wa Port Harcourt homuri Nigeria.


Umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya

Amwe mu makosa yatumye Rayon Sports itsindwa yatangajwe n’umunyamabanga wa Rayon Sport Olivier Gakwaya ndetse n’umutoza wungirije kuko babuhirije kuri ayo makosa yabaye mu Kibuga. SG Gakwaya aganira na Radio10 yagize ati igitego cya mbere ku munota wa 29 Camarra bamwatse umupira yari kuba yataye hanze bahita batsinda igitego. Naho ku gitego cya kabiri k’umunota wa 50 umuzamu Bakame yahagaze nabi baramuroba.

Rayon Sports yahushije ibitego byabazwe aho yabonye amahirwe arenga inshuro zigera kuri eshanu ariko gutsinda bika iikibazo. Gakwaya yagize ati ikindi twabonye uburyo bwinshi ntitwatsinda ibitego aho camara yahushije byinshi cyane.

K’uruhande rw’umutoza Masudi yemeza ko babonye aho River United ikomeye naho yoroshye ndetse ko byose bigishoboka ko Rayon sport yatsinda nkuko ikipe ya Barcelona yasezereye ikipe ya PSG I Burayi.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata 2017 I sa cyenda n’igice.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. muhayimana obedjunior 21 Mata, 16:10

    rayonsp iraje isezerere agakipe 3 0

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza